![](https://archive.gijn.org/wp-content/uploads/2020/03/gijnafricaheader-768x187.png)
Uko wakora ubushakashatsi wifashishije murandasi
Hashize igihe kirekire abasomyi ba GIJN bakora ubushakashatsi kuri murandasi batangira bifashisha ibikoresho by’ubushakashatsi kuri murandasi na tekiniki z’ubucukumbuzi bya Paul Myers, uri ku isonga mu bakorera BBC amaperereza kuri murandasi. Urubuga rwe rwitwa “Ivuriro ry’ubushakashatsi” rukungahaye ku nzira zihuza imbuga z’ubushakashatsi n’“ibikoresho byo kwigiraho.” Dore ikgereranyo cyerekana uburyo washakisha abantu ku murongo Myers yerekanye ku rubuga rwa GIJN mu mwaka wa 2019.
Uko wakoresha Telefone igendanwa mu gucukumbura amakuru ku makimbirane yo muri Sudani y’Epfo
Mu gihe gito cyane, ibintu hafi ya byose umuherwe Joseph Lugala Wani wo muri Sudani y’Epfo yari yaragezeho byahindutse umuyonga. Hoteri n’amaduka 10 byarangijwe, ibindi birasahurwa, ibindi maze bihabwa inkongi. Hashize amezi bibaye, twahuye n’impunzi yavuye muri Sudani y’Epfo. Twayisanze mu kazu ikodesha mu mujyi mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Yatubwiye ko ari abasirikare ba Leta […]
Inama z’inzobere ku banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye mu gihe cya COVID-19
Mu gihe ibihugu byinshi ku isi byafashe ingamba zidasanzwe mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya coronavirus, akazi k’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ku myitwarire mibi y’ubutegetsi no gukandamiza abatishoboye ntikigeze kagaragara cyane. Mu gihe habaye ibibazo byihutirwa, abanyamakuru bacukumbura bagomba gutangirira he? Ni ibihe bikoresho n’ubuhanga bikenewe mu gukora inkuru zicukumbuye mu gihe cya COVID-19? Mu […]
GIJN Africa: Mu bihugu bya Africa hari imiryango ifasha mu kurinda umutekano w’abanyamakuru bacukumbura
Ubusanzwe itangazamakuru ricukumbura ubwaryo rishyira mu kaga abarikora. Ibyo biri muri kamere yaryo, aho umunyamakuru ushyira hanze abayobozi barya ruswa n’abanyereza ahura n’ibibazo birimo no guterwa ubwoba, hagamijwe kumuhagarika mu kazi ke, no kubangamira igitangazamakuru akorera. Ni muri urwo rwego hari imiryango nyafurika na mpuzamahanga yashyizeho gahunda zigamije gufasha abanyamakuru bari mu kaga kugira umutekano; […]
GIJN Africa: Imiryango idaharanira inyungu iratanga inkunga yo kuzahura itangazamakuru ricukumbura
Itangazamakuru ricukumbura birazwi ko rihenda igihe cyose, kandi itangazamakuru muri rusange naryo rirakiyubaka, mu gihe ubukungu bw’isi nabwo bukomeza guhura n’ibibazo. Bimwe mu bitangazamakuru bicuruza ntibigishora amafaranga mu nkuru zicukumbuye nk’uko byagendaga mbere. Ni ku bw’iyo mpamvu rero, hari imwe mu miryango myinshi idaharanira inyungu yateye intambwe ngo irebe yaziba icyo cyuho. Harimo ikorera mu […]